Dore ibisubizo 10 bibabaza abo twashakanye/Nuburyo wakirinda kumukomeretsa
Abagore bose mukunda amafaranga
Ahita yumva ko utamuzi nk'umuntu ku giti cye.
Rimwe na rimwe ntitubikora ku bushake, ariko ijambo rimwe gusa, umutima w'undi ushobora kuremererwa burundu. Kandi ikibabaje, ijambo ribi rivuzwe risigara mu mutima imyaka.
Dore ibisubizo 10 bibabaza abo twashakanye cyane, kandi benshi muri twe tubivuga tutabizi:
1. Nta kintu na kimwe umaze / Uri igipfapfa
Aho kuvuga:Ntacyo umaze VUGA ko ushobora guhindura uko witwara kubwinyungu za twembi wabijyerajyeje .
2. Reba abagabo/abagore ba bagenzi bawe
Kugereranya ni uburozi bw'urushako.
iyo umujyereranije ahita yumva ko adahagije, ko utamukunda uko ari.
3.Ariko c wowe ntujya wumve, ntacyintu cyizima ujya ukora
Iyo yakoze ikosa, akeneye umuntu umuhumuriza, si umuntu umutonganya
4. Ibyo ntibindeba , ntacyo bimbwiye :
Iyo akubwiye ikimubabaje, cyangwa inzozi ze, ukamubwira uti birakureba
Aba yumva ko nta gaciro afite kuri wowe. Azahita aceceka, ntazongera kukubwira amabanga ye.
5. Guceceka (Silent Treatment)
Ibi nibyo bibabaza kurusha amagambo. Umugore/Umugabo akakubaza ikibazo, ukamwihorera amasaha, iminsi.
Iyo mucecekera, uba umubwiye uti kuri njye nturiho
6. Nicuza Impamvu nabanye numuntu umeze nkawe / abandi barahari Kandi batameze nkawe
Iri jambo rica urushako mo kabiri. Niyo mwasubirana, rizajya ryibukwa buri gihe mutonganye.
Ntukigere uvuga iri jambo niyo waba warakaye gute.nurivuga rizakomeza kumubabaza imyaka.
7. Ni wowe wabiteye / Ni amakosa yawe
Iyo hari ikibazo mu rugo, niba buri gihe umwe avuga ngo ni amakosa y'undi, ntibizakemuka.
Urugo ni Twe, si Njye nawe
8. Niwacu harahari nzasuburayo / Tuzatandukane
Gukangisha gutandukana buri gihe mutonganye bituma urugo ruba mu bwoba.
Nyuma y'igihe, uwo ubikangisha azabimenyera, avuga ati Ngaho genda kuko Azaba amaze kubirambirwa
9. Kuvuga nabi ku babyeyi be
-Mama wawe ntabwo azi kurera, ariyenza , ntiyoroshye, numucecuru mubi amagambo nkayo ababaza uwo mwashakanye
-Umuryango wanyu ni abakene
Iyo uvuga nabi ku muryango we, uba umubwiye ko nawe nta gaciro ufite, kuko ari ho akomoka.
10. Abagore CG abagabo bose muri bamwe
mbese Kumushyira in general Kandi uvuga Ababi
Urujyero : A) Abagabo bose ni abanyabinyoma
B) Abagore bose mukunda amafaranga
Ahita yumva ko utamuzi nk'umuntu ku giti cye.
Kandi utajya ubona specialtie ye .
Duhurire muri comment nawe utubwire ijambo uhora ubwirwa rikakubabaza

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere!