ibi n' ibintu 10 mwakora bikabafasha kongera kwiyumvanamo kubera guhora mushwana cg mutumvikana
Hari ubwo rimwe na rimwe abantu bibeshya ko byarangiye hagati yabo kandi icyo bakeneye ari ukongera kweg...
Hari ubwo kubera inshingano nyinshi abashakanye bageraho bakisanga basigaye babanye nkabaturanyi munzu umwe, mbere yuko wumva ko mugenzi wawe yakwanze atakikwitayeho, ibi n' ibintu mwakora bikabafasha kongera kwiyumvanamo.
1.Gufatana mukiganza mukabikora atari uko mugihe kwambuka umuhanda cg muri aho abantu babareba, ahubwo mukabikora murwego rwo kwereka mugenzi wawe ko uhari, umwitayeho ndetse ukimutekereza.
2.Ita kuri mugenzi wawe ucishemo umukorere agacyayi cg agakawa kwa kundi agakunda cg umukorere ibya mugitondo, murwego rwo kumwerekako ukimwitayeho. Burya urukundo rugaragarira mubikorwa bito bito bya buri munsi.
3.Mukwiye gufata byibura amasegonda 30 mugitondo mugikanguka mugahoberana, mwitonze ntakibirukansa, nta telephone murafata, mukifurizanya igitondo kiza, bizatuma murushaho guhuza urugwiro.
4.Gushyiraho udukorwa duto duto twa ni mugoroba tubahuza. Nyuma yo kwita Ku bana, akazi, n' izindi nshingano, mwajya mufata akanya mukicara se kumuryango hanze mugasangira agacyayi cg ikindi munywa muganira, mushobora gutembera mukora ka siporo murusisiro aho mutuye, muganira uburyo umunsi wagenze. Singombwa rwose ko mugomba kuba mufite ibintu bikaze byo kuganira, ikingenzi nuko muba muri kumwe.
5.Mushobora kandi gusohokana mukajya gusangira. Ibi ntibivuzeko mukeneye restaurant ihenze, oya mushobora gusangira agafanta, gutemberera ahari ubusitani, intego siko mukora ibihenze, ahubwo ikigenderewe nuko mwicarana buri umwe akagira umwanya wo kwereka mugenzi we ko amwitayeho.
6.Hari na bimwe mubibazo by' ingenzi wabaza mugenzi wawe. Ese niki cyakugoye uyu munsi? Ese nibiki witayeho uri gutekereza muri iyi minsi? Hari icyo nakora cyagufasha ngo iki cyumweru kizakugendekere neza? Hanyuma ukamutega amatwi.
7.Mushobora kandi kwibukiranya ahahise hanyu. Ese uribuka dusohokana bwa mbere? Uribuka ibi nibi twajyaga dukora? Rwa rugendo twigeze gukora bikagenda gutya na gutya. Hari ubwo kwibukiranya abo mwahoze muribo, ibyo mwakoraga hamwe, bibafasha kuvumbura abo mwiteguye kubabo mugihe kiri imbere.
8.Gushimira mugenzi wawe nabyo n' ingenzi. Wibigumana mubitekerezo ahubwo byature ubimubwire ko umushimira ibyo akora byose murushako rwanyu. Niba hari ibyo yakemuye ubimushimire umubwire ko agutera ishema, ntabwo ukwiye guhora uvuga ibitagendaneza gusa ahubwo gushimirana hagati yabashakanye n' ikintu kingenzi.
9.Mwashyiraho kandi igisa n' umugenzo mukorana mbere yo gusinzira, haba guhana bizu, guhoberana, gusengana, ndagukunda ugire ijoro ryiza n' ikindi mwakwihitiramo mwebwe mwembi.
10.Mushobora no gushyiraho igikorwa kimwe mwihitiyemo mwajya mukorana rimwe mu cyumweru. Mushobora gufatanya guteka, gukina imikino runaka mwahisemo, gusura ahantu hashya, cg se gusohoka mugasangirira hanze yo murugo.
Hari ubwo rimwe na rimwe abantu bibeshya ko byarangiye hagati yabo kandi icyo bakeneye ari ukongera kwegerana, bakorana udukorwa duto duto twa buri munsi. Src: Zee a women of purpose

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere!