Written teaching · AMAKURU

Igitaramo cya Vestine na Dorcas cyirasubitswe muri Canada Vancouver Ese ni Ingaruka zo gutandukana na MIE Irénée??

BOHOKA
Igitaramo cya Vestine na Dorcas cyirasubitswe muri Canada Vancouver Ese ni Ingaruka zo gutandukana na MIE Irénée??

Abafana ba Vestine na Dorcas bamwe bari bakatishije amatike abakura USA,EUROPE nahandi bari mu gahinda kenshi icyabiteye niki ngo igitaramo gisubikwe..

Vestine na Dorcas ni bamwe mu baririmbyi beza dufite, bamenyekanye bigizwemo uruhare n'umunyamakuru Irénée Murindabahi wabafashije mu minsi yashize aho indirimbo n'ibiganiro bagenda bakorana byarebwaga n'abantu batari bacye mu ngeri zitandukanye.

Dorcas na Vestine bari bakomeje kwigarurira imitima yingeri zose
Dorcas na Vestine bari bakomeje kwigarurira imitima yingeri zose

Mu minsi yashize nibwo aba bana babakobwa ubu umwe yabaye umugore nyuma yo gukora ubukwe bw'igitangaza bwakurikiwe nabantu batandukanye kuri social media. Baje gushyira hanze ibaruwa igaragaraza ko batandukanye na MIE ya Irénée Murindabahi abantu bahafi ya Murindabahi bavuga ko ari ibintu byababaje cyane uyu munyamakuru ndetse bivugwa ko kugira ngo indirimbo Itabaza isohoke yabaciye akayabo k'amafaranga yayigiyeho,hari umwe wateye urwenya ati n'amazi yabahaye baje studio yarayabishyuje, 


Amakuru umwe mubegereye Vestine na Dorcas atubwira ko hari indi ndirimbo nziza biteguraga nayo gusohora ariko baza gucibwa andi mafaranga ari hejuru ya million zirenga 15 z'amafaranga akoresha mu Rwanda.

Aho batandukaniye Nuwari Manager wabo batangiye bushya Vestine na Dorcas
Aho batandukaniye Nuwari Manager wabo batangiye bushya Vestine na Dorcas


Hashize iminsi hagiye hanze poste zerekana ko bazaririmba Canada mu mujyi wa Vancouver hamwe na Vancouver Worship Encounter  mu itangazo bamaze gushyira hanze ku rukuta rwabo rwa Instagram Vestine na Dorcas biseguye ku bakunzi babo ko igitaramo cyabo cyitacyibaye kubera impamvu zimitegurire y'igitaramo basezeranya abafana babo ko bazabana ubutaha kandi babakunda bishimira kubataramira bakaramya Imana.


Bamwe mubakunzi babo byababaje bamwe na bamwe bari batangiye gukatisha amatike abavuye muri Africa,Europe na Usa, abandi bakoresha social media batangiye kuvuga ngo mbese ni Ingaruka zo gutandukana na MIE Irénée Murindabahi. Kugeza ubu uretse ibyo batangaje ntayandi makuru barashyira hanze 

Twihanganishije abari baguze amatike y'indege biteguye kugira ibihe byiza hamwe naba baramyi bacu 

Ibaruwa ya Vestine na Dorcas yisubikwa ry'igitaramo
Ibaruwa ya Vestine na Dorcas yisubikwa ry'igitaramo


Community

Ibitekerezo (1)

Ufitingabire euradr

Bizakunda ubutaha bakobwa beza