Written teaching · AMAKURU

Ikiyedi akazi kanzwe nabatakazi ariko gakomeje guteza imbere benshi Dore amakuru utaruzi

BOHOKA
Ikiyedi akazi kanzwe nabatakazi ariko gakomeje guteza imbere benshi Dore amakuru utaruzi

Gusa ukuri guhari kuratangaje kuko ako kazi gashobora kwinjiriza ugakora amafaranga menshi.
Muri iyi inkuru tugiye kuvuga kuri aka kazi, turebe ishusho yako ndetse n’ahazaza hako mu Rwanda

Inkuru dukesha Rwandahd urubuga bavuga ko Hari igihe uganira n’umuntu wamubaza uko ahagaze mu mufuka cyangwa se niba afite akazi maze akagusubiza akuganyira ngo, "Ndakennye nabuze n’ak’ikiyede".


Mu by’ukuri si uko aba ashatse kuvuga ko akazi k’ikiyede kabuze, ahubwo ni uko abenshi batekereza ko ari akazi gahemba make cyane ashoboka, kandi gasuzuguritse.

Gusa ku rundi ruhande hari n’abumva ko ako kazi ariko kavunanye cyane kurusha utundi ku buryo kugakora ari bimwe bya ’mbuze uko ngira’.


Gusa ukuri guhari kuratangaje kuko ako kazi gashobora kwinjiriza ugakora amafaranga menshi.

Muri iyi inkuru tugiye kuvuga kuri aka kazi, turebe ishusho yako ndetse n’ahazaza hako mu Rwanda ku buryo bamwe uko bagatekereza bushobora guhinduka.


Ubundi ijambo umuyede rikomoka ku ijambo ry’Igifaransa "aide-maçon", bivuze; umuntu ufasha umwubatsi.

Muri iyi minsi iyo uzengurutse mu mijyi yo mu Rwanda cyane cyane muri Kigali usanga insisiro zitandukanye zirimo abantu bakora ako kazi kandi babanye n’abandi bantu aho baba bacumbitse.

Mu Mujyi wa Kigali ushobora kwinjira mu gipangu ugasanga gicumbitsemo abantu batandukanye; abakozi ba leta, abacuruzi, abamotari n’abandi, ariko nanone ugasanga harimo n’abakora akazi k’ikiyede.


Aha igitangaje si icyo ahubwo ni uko ushobora gusanga abo bayede bashobora gucumbika mu nzu inganya agaciro n’izindi nzu abo bandi bacumbitsemo, barya bimwe ku buryo no kwizigama usanga banaganya cyangwa bakanabarusha.

Protais Habaruremana ukora mu mushinga w’inyubako za Savannah Greek ziri kubakwa i Nyarutarama yahishuye ko imishinga y’ubwubatsi iri mu itanga akazi cyane dore ko nko muri uwo mushinga usanga ushobora kumara igihe kirerekire ku buryo uwatangiranye na wo ashobora kuhavana igishoro cy’ubuzima.

Yagize ati “Hano umuyede ahembwa 4000 Frw ku munsi, bivuze ko ashobora kwinjiza asaga ibihumbi 120 Frw ku kwezi. Ibi bivuze ko hari ibyiciro byinshi by’abakora indi mirimo itandukanye ashobora kurusha kwinjiza".

Community

Ibitekerezo (0)

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere!