Nyuma Yako umugore wanjye apfuye nirukanye umwana yansigiye twari twarabanye amufite ntiyari uwanjye, hagiyeho imyaka icumi
Hashize imyaka icumi, Ari nabwo ukuri kwaje kumenyekana… ikintu cyonyine nifuza ni uko nashoboraga gusubiza ibihe inyuma
Uwo munsi Namutereye igikapu cye imbere y'umuryango maze uwo mwana w’imyaka 12 mureba mumaso ntafite kwicuza na guke mumbwira amagambo mabi ngira nti “Ngiye kukubwira ikintu kimwe: genda nkubure mumaso yanjye kuko nturi umwana wanjye. Umugore wanjye yarapfuye, nta mpamvu mpfite yo gukomeza kukwitaho. Genda ujye kure cyane Aho ntaho nzongera kugira aho mpurira nawe.”
Ntiyarize, Ntiyanansabye imbabazi mugahinda cyangwa ngo ambwire ijambo na rimwe. Yunamye hasi atora igikapu cye kenshi, maze asohoka iwanjye nta jambo na rimwe avuze.
Hashize imyaka icumi, Ari nabwo ukuri kwaje kumenyekana… ikintu cyonyine nifuza ni uko nashoboraga gusubiza ibihe inyuma. Umugore wanjye yapfuye bitunguranye azize stroke, ansiga ndi njyenyine hamwe n’umwana w'umuhungu w’imyaka 12 uwo mwana ntiyari uwange. Yari umwana waturutse ku mubano umugore wanjye yagiranye n’undi mugabo mbere y’uko tumenyana, urukundo atigeze abwira umuntu n’umwe. Inda yabyaye yayibyaye ari wenyine, ntawigeze amufasha.
Namushatse mfite imyaka 26, nkunda ubutwari bwe, kuba yarareze umwana wenyine. Nibwiye mumuti nti, “Ndabyemeye Kandi ngiye kumukundana kuko ni umugore ufite ubwenge n'umutima ukomeye.”
Ariko urukundo rutavuye ku mutima ntiruramba. Namukundiye ubushobozi n'ubutwari namubonagamo no kumva mugiriye impuhwe nk'umu single mother nabonaga ubuzima bumugoye , ariko ntibyari urukundo ahubwo zari inshingano gusa. Maze umugore wanjye amaze gupfa byose byarasenyutse.
Nta cyari kikinshishikaje kijyanye nawe,
Numvaga Nta mpamvu yo kugumana umwana we utari n'uwanjye. Umwana we yahoraga ariwa mwana utuje, wubaha, ariko ugerageza guhisha amarangamutima ye. Yari azi mu mutima we ko ntigeze mukunda na rimwe.
Ukwezi kumwe nyuma y’ikiriyo cya mama we, naramubwiye nti: “Genda, ntanubwo bindeba niba uzabaho cyangwa uzapfa.” Natekerezaga ko ari bunanize, akanyinginga, akansaba kumubabarira nkamuha icumbi Ariko ntabyo yakoze.
Yagiye atagize ijambo na rimwe ambwiye. Nagurishije ya nzu twabagamo, n’imibereho irahinduka. Ubucuruzi bwanjye butera imbere.
Nahuye n’undi mugore mushya. Nta bana. Nta mutwaro, ibintu Ari amahoro gusa. Mu myaka mike yakurikiyeho, rimwe na rimwe natekerezaga kuri wa mwana atari uko nari mukumbuye, ahubwo ari amatsiko. Nkibaza nti "ese Yagiye he? Ese aracyariho? Sinari mfite umutima wo gutekereza ngo ngire impuhwe nibaze Aho umwana w'imyaja 12 w'imfubyi, utagira umuryango naho kujya Yaba yararengeye, sinari nkeneye kubimenya yewe sinari nanabyitayeho.
Rimwe naribwiraga nti "wabona yarapfuye, ariko abaye yaranapfuye nibyo byaba Ari byiza kuri we kuko byibuze ntabwo yaba yarabayeho ababaye" Nyuma y’igihe, na ya matsiko yarashize. Haciyeho imyaka icumi, nibwo nagiye kubona mbona nimero ntazi irampamagaye....
Nashatse kureka kuyitaba ariko umutima umpatiriza kuyifata, dukomeze Part 2 andika muri comment?

Dushaka part2
Umutima uticuza Uba udafite ubwenge