Written teaching · UMURYANGO

Abagabo benshi bafata guca inyuma nk' ikintu gisanzwe bemerewe gukora. ibintu 10 wa sobanukirwa

Zee a women of purpose
Abagabo benshi bafata guca inyuma nk' ikintu gisanzwe bemerewe gukora. ibintu 10 wa sobanukirwa

Gucana inyuma kubantu bashakanye n' ikintu kibi, ariko se kubera iki hari abagabo bari murushako bafite imiryango babifata nkaho ariko bateye cg ari kimwe mubigize umugabo?

1.Abenshi bakuze babibona. Niba umwana w' umuhungu yarakuze abona papa we aca inyuma mama we kandi imiryango n' inshuti batabyitaho, yewe na mama we akabyakira, ibi bituma uyu muhungu akura abifata nk' ikintu gisanzwe buri mugabo wese yemerewe, ko gushaka bitavuga kwifata no kuryamana n' umugore umwe.

2.Abagabo benshi bizerako bafite amabwiriza yabo abareba atandukanye n' aya abagore. Uzumva abenshi bavuga ko umugore wese agomba kuba umwizerwa, ariko umugabo yemerewe kuba yagwa mu makosa agaca inyuma uwo abashakanye.

3.Ikindi nuko bitiranya kubona uburyo bwo guca inyuma ko ari nko guhabwa urushya rwo kubikora. Umugore yanyiyenjejeho arantereta, yanyirutseho, ntawuzapfa kubimenya, ibi bigatuma yumva muri we ko ntacyo bitwaye, ariko kuba habonetse uburyo ntibikuraho isezerano ufitanye nuwo mwashakanye.

4.Abandi amakosa bayashyira kubo bashakanye ko aribo babibatera. Hari abitwaza ko murugo batabona imibonano ihagije, abandi bakitwaza ko nta cyubahiro bahabwa murugo, abandi bakitwaza ko umugore yahindutse nyuma yo kubyara. Ukuri nuko uko byamera kose murushako rwawe, guca inyuma mugenzi wawe n' amahitamo ukora kandi n' amakosa uba umukoreye.

5.Hari n' abibwira ko kuba bafite amafranga bibaha uburenganziro bwo kubikora. Umuryango wanjye mba nawuhaye ibyo ukeneye, ntacyo babura mbitaho , ibi akumva ko bimuhesha uburenganzira bwo kujya mubandi bagore, ariko sibyo kuko kubahiriza inshingano z' urugo ntabwo bikuraho ibyo wasezeranije mugenzi wawe.

6.Hari nababyishoramo kubera ibigare cg inshuti bagendana nazo. Hari ubwo umugabo yireba agasanga munshuti ze niwe gusa udakora icyo kintu, ndetse ugasanga baba genzi be bahora babimuhatira ndetse bamutega n' abakobwa kugirango bose bahuze ingeso mbese bakore bimwe, aho kugirango arinde urugo rwe, ugasanga aguye muri bya bishuko bya bagenzi be.

7.Hari nabumvako byarangiye, umugore ntacyo yakora ntaho yajya. Hari benshi bibwirako kuba umugore yarabyaye akaba afite abana, ari imfubyi se adafite aho kujya ko bizatuma amubabarira ntaho azajya. Ibi n' ugufatirana no gutesha agaciro mugenzi wawe.

8.Hari n' abagabo bakeneye ibyiza biva murushako cg imbuto zo murushako ariko nanone bagashaka kubaho gisore kwishyira bakizana no gukora icyo bashatse. Bakeneye umugore mwiza w' umwizerwa murugo, umuryango mwiza utuje, umugore uzamubyarira akarera nawe akamwitaho bakubaka, ariko bakumva kurundi ruhande bagomba kubaho nk' abasore.

9.Hari nabo usanga batarigeze bigishwa uburyo bwo gukemura ibibazo bizaza murushako. Aho kugirango yicarane na mugenzi we baganire niba hari ikibazo gihari bagishakire umuti, ahubwo agahitamo guhita yirukira kuwundi mugore.

10.Ubundi umugabo w' umwizerwa yemera ko ibishuko bibaho kandi ashobora guhura nabyo, yewe ashobora no kubona umugore akamwifuza, ndetse n' ibihe bikomeye bishobora kubaho murushako rwe, ariko yizera ko uko byamera kose agomba guhagarara kwisezerano rye.

Community

Ibitekerezo (0)

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere!