Bene iyi myitwarire utuma bakurambajyiza ariko kugushyira murugo ntibikunde/ibintu 10 wakitondera
Niba mukumurambagiza abigenza gutya, urugo ruzamera rute?
Umugore mwiza nuwugaragaza Amahoro mu bihe bigoye
Abakobwa benshi barambagizwa neza, imyiteguro y'ubukwe igapangwa hanyuma mu minsi ya nyuma byose bigahita bipfa umuhungu akabivamo
Kandi akenshi si amarozi, si abagizi ba nabi. Ni amakosa baba bakoze mu gihe cyo kurambagizwa, amakosa atuma umuhungu abona ko kubana nawe arikosa rikomeye Ari bube akoze , aramahitamo azicuza ubuzima bwe bwose hanyuma rero agahitamo mubivamo.
Dore amakosa 10 yica ubukwe mu gihe cyo kurambagizwa:
1. Gukabya gutegura budget yubukwe ihenze (kubwira amafaranga menshi umuhungu wumva yazakora mubukwe bwanyu ) Ndifuza ubukwe bwa miliyoni 10, kanzu ya miliyoni 1, salle ya Serena. urwo nurujyero Kandi ubizi neza KO uwo mukundana ntayo Afite nkawo waretse mugapanjyira Ayo mufite Umuhungu yumva ko ushaka ubukwe, gusa Atari urugo. Ubukwe ni umunsi umwe, urugo ni imyaka myinshi
2. Kwitwara nkaho wamaze kuba umugore we no kumutegeka
Muracyarambajyizanya gusa, ariko Uri kumutegeka nkaho mumaze imyaka 10 mushakanye Ntukajye aha naha! Ntukavugane na bariya! nyoherereza amafaranga! Umuhungu ahita atekereza ati Niba ubu ngubu antegeka gutya tutarashakana, nidushakana bizamera bite?
1. Kwanga kwimenyereza abo mumuryango we no kutabubaha
- Kwanga gusura Ababyeyi be
-kuza murugo ahaba ugasuzugura umukozi we
- Kuvuga ngo Umuryango wawe MBA mbona Ntazi ibyabo
Umuhungu azahita atekereza: Uyu mukobwa azabana ate n'umuryango wanjye? Bizaba intambara buri munsi.
Nta muhungu ukunda Umukobwa uzazana intambara my muryango we.
1. Kugaragaza ishyari rikabije nko kumufuhira cyane, uraho urashaka Kumenya amakuru yose yumukobwa bavugana
- Urasoma message ze zose
- Uramuhamagara buri saha
Azavuga ati: Niba ubu anfuhira gutya tutarashakana, twarabanye bizaba bimeze bite
1. Kumuha umubiri wawe wose mbere y'ubukwe, ukibwira ko bizamufatisha
Abakobwa benshi bibwira ngo Nimuryamana nawe kenshi azihutisha ubukwe. Oya. Umuhungu iyo amaze kubona byose mbere y'ubukwe, akenshi agira ubwoba cyangwa agacika intege zo kurushingana nawe. Kuko aba yumva ko nta kintu gishya agiye kubona Gira agaciro k'umubiri wawe. Umuhungu ugukunda by'ukuri azakwihanganira.
1. Kubwira buri wese ko ugiye kurongorwa kubyamamaza
Buri munsi kuri status:
Countdown ubukwe bwanjye
Bride to be Kandi umuhungu akibona ko uri kubwira isi yose ibyanyu, yumva ko nta banga mufite. Kandi rimwe na rimwe agira isoni kuko yumva umushyizeho igitutu imbere y'abantu.
1. Kutagira imyitwarire myiza ku mafaranga ye
- Buri munsi , nsohokana , nyoherereza
- Ngurira iki, ngurira kiriya
- Kandi wowe ntanikintu na kimwe uramukorera
Azabona ko umukunda kubera amafaranga, si we. Umukobwa w'umunyabwenge nawe aramutumira, amugurira akantu gato. Bimugaragariza KO uzabasha Kumwitaho .
1. Kwanga ko muganira ku ngingo zikomeye Mu gihe cyo kurambagizwa ni bwo mugomba kuganira ku: K'ubana muzabyara ryari, bangahe?
- Amafaranga muzayakoresha mute?
- Idini muzajya he?
- Aho muzatura mu mujyi cyangwa mu cyaro?
-Amafaranga yubukode mutazarenza Niba muzakodesha niba uhora uvuga uti Tuzabireba nyuma y'ubukwe, ejo hazaza muzahura n'ibibazo bikomeye.
Abahungu benshi bacika intege iyo babona umukobwa adashaka kuganira ku hazaza nyakuri.
1. Kujya inama ku bantu babi
Mukirambagizanya Inshuti ikakubwira iti Musabe amafaranga menshi, ntumworohere kujyirango umenye KO Koko azajya akwihanganira waranjyiza ukabyumvira ukabikora Cyangwa ugahora ubwira mama wawe buri kantu gato umuhungu yakoze, mama wawe akakubwira ati Mureka uzabona nabandi
Inama mbi mu gihe cyo kurambagizwa zica ubukwe bwinshi.
10. IKOSA RININI: Kumwereka ko uri umuntu w'umujinya, utabasha kujyira Icyo yihanganira Mu gihe cyo kurambagizwa hazabaho ibibazo: ibintu byahindutse,abantu bavuze nabi, amafaranga yabuze. Niba muri ibyo bihe:
- Utuka, urakara cyane, uvuga ngo ubukwe burapfuye
- Utabasha kwihanganira akantu gato
- Uhora ushaka gutandukana: ndabiretse sinshaka!
Umuhungu azavuga ati: Niba mukumurambagiza abigenza gutya, urugo ruzamera rute?
Umugore mwiza nuwugaragaza Amahoro mu bihe bigoye

Murakoze cyane, Gusa mu myandikire harimo ama errors menshi niba kubikosora bikunda mwareba cyane cyane muri nimerotation, ...