Written teaching · UMURYANGO

Bene iyi myitwarire utuma bakurambajyiza ariko kugushyira murugo ntibikunde/ibintu 10 wakitondera

Social media
Bene iyi myitwarire utuma bakurambajyiza ariko kugushyira murugo ntibikunde/ibintu 10 wakitondera

Niba mukumurambagiza abigenza gutya, urugo ruzamera rute?
Umugore mwiza nuwugaragaza Amahoro mu bihe bigoye

Abakobwa benshi barambagizwa neza, imyiteguro y'ubukwe igapangwa hanyuma mu minsi ya nyuma byose bigahita bipfa umuhungu akabivamo 

Kandi akenshi si amarozi, si abagizi ba nabi. Ni amakosa baba bakoze mu gihe cyo kurambagizwa, amakosa atuma umuhungu abona ko  kubana nawe arikosa rikomeye Ari bube akoze , aramahitamo azicuza ubuzima bwe bwose hanyuma rero agahitamo mubivamo.

Dore amakosa 10  yica  ubukwe mu gihe cyo kurambagizwa:

1. Gukabya gutegura budget yubukwe ihenze (kubwira amafaranga menshi umuhungu wumva yazakora mubukwe bwanyu ) Ndifuza ubukwe bwa miliyoni 10, kanzu ya miliyoni 1, salle ya Serena. urwo nurujyero Kandi ubizi neza KO uwo mukundana ntayo Afite nkawo waretse mugapanjyira Ayo mufite Umuhungu yumva ko ushaka ubukwe, gusa Atari urugo.  Ubukwe ni umunsi umwe, urugo ni imyaka myinshi 

2. Kwitwara nkaho wamaze kuba umugore we no kumutegeka

Muracyarambajyizanya gusa, ariko Uri  kumutegeka nkaho mumaze imyaka 10 mushakanye Ntukajye aha naha! Ntukavugane na bariya! nyoherereza amafaranga! Umuhungu ahita  atekereza ati Niba ubu ngubu antegeka gutya tutarashakana, nidushakana  bizamera bite?

1. Kwanga kwimenyereza abo mumuryango we no  kutabubaha

- Kwanga gusura Ababyeyi be 

-kuza murugo ahaba ugasuzugura umukozi we 

- Kuvuga ngo Umuryango wawe MBA mbona Ntazi ibyabo 

Umuhungu azahita atekereza: Uyu mukobwa azabana ate n'umuryango wanjye? Bizaba intambara buri munsi.

Nta muhungu ukunda Umukobwa uzazana intambara my   muryango we.

1. Kugaragaza ishyari rikabije  nko kumufuhira cyane, uraho urashaka Kumenya amakuru yose yumukobwa bavugana

- Urasoma message ze zose

- Uramuhamagara buri saha

Azavuga ati: Niba ubu anfuhira gutya tutarashakana, twarabanye bizaba bimeze bite

1. Kumuha umubiri wawe wose mbere y'ubukwe, ukibwira ko bizamufatisha

Abakobwa benshi bibwira ngo Nimuryamana nawe kenshi azihutisha ubukwe. Oya. Umuhungu iyo amaze kubona byose mbere y'ubukwe, akenshi agira ubwoba cyangwa agacika  intege zo  kurushingana nawe. Kuko aba yumva ko nta kintu gishya agiye kubona Gira agaciro k'umubiri wawe. Umuhungu ugukunda by'ukuri azakwihanganira.

1. Kubwira buri wese ko ugiye kurongorwa  kubyamamaza 

Buri munsi kuri status:

Countdown ubukwe bwanjye

Bride to be Kandi umuhungu akibona ko uri kubwira isi yose ibyanyu, yumva ko nta banga mufite. Kandi rimwe na rimwe agira isoni kuko yumva umushyizeho igitutu imbere y'abantu.

1. Kutagira imyitwarire myiza ku mafaranga ye

- Buri munsi , nsohokana , nyoherereza

- Ngurira iki, ngurira kiriya

- Kandi wowe ntanikintu na kimwe uramukorera

Azabona ko umukunda kubera amafaranga, si we. Umukobwa w'umunyabwenge nawe aramutumira, amugurira  akantu gato. Bimugaragariza KO uzabasha Kumwitaho .

1. Kwanga ko muganira ku ngingo zikomeye Mu gihe cyo kurambagizwa ni bwo mugomba kuganira ku: K'ubana muzabyara ryari, bangahe?

- Amafaranga muzayakoresha mute?

- Idini muzajya he?

- Aho muzatura mu mujyi cyangwa mu cyaro?

-Amafaranga yubukode mutazarenza Niba muzakodesha niba uhora uvuga uti  Tuzabireba nyuma y'ubukwe, ejo hazaza muzahura n'ibibazo bikomeye.

Abahungu benshi bacika intege iyo babona umukobwa adashaka kuganira ku hazaza nyakuri.

1. Kujya inama ku bantu babi

Mukirambagizanya Inshuti ikakubwira iti Musabe amafaranga menshi, ntumworohere  kujyirango umenye KO Koko azajya akwihanganira waranjyiza ukabyumvira ukabikora Cyangwa ugahora ubwira mama wawe buri kantu gato umuhungu yakoze, mama wawe akakubwira ati Mureka uzabona nabandi 

Inama mbi mu gihe cyo kurambagizwa zica ubukwe bwinshi.

10. IKOSA RININI: Kumwereka ko uri umuntu w'umujinya, utabasha kujyira Icyo yihanganira Mu gihe cyo kurambagizwa hazabaho ibibazo: ibintu byahindutse,abantu bavuze nabi, amafaranga yabuze. Niba muri ibyo bihe:

- Utuka, urakara cyane, uvuga ngo ubukwe burapfuye

- Utabasha kwihanganira akantu gato

- Uhora ushaka gutandukana: ndabiretse sinshaka!

Umuhungu azavuga ati: Niba mukumurambagiza  abigenza gutya, urugo ruzamera rute?

Umugore mwiza nuwugaragaza Amahoro mu bihe bigoye

Community

Ibitekerezo (1)

INGABIRE Yvonne

Murakoze cyane, Gusa mu myandikire harimo ama errors menshi niba kubikosora bikunda mwareba cyane cyane muri nimerotation, ...