Written teaching · UMURYANGO

Bimwe mubyo abagore bavuga byabaye imbarutso yo gutandukana (Divorce)

BOHOKA
Bimwe mubyo abagore bavuga byabaye imbarutso yo gutandukana (Divorce)

ushobora kuba ukunda umuntu mubana, hari n' uburyo wifuzamo yakabaye yitwara, ariko ugasanga we siko abibona ntashaka

1."Mugihe nari maze igihe kinini ndetse n' inshuro nyinshi nganiriza mugenzi wanjye ibyo nifuza akajya ansezeranya guhinduka ariko nkabitegereza amaso agahera mu kirere."

2."Mugihe nari maze gusobanukirwa no kubonako kubaho ubuzima bubeshya, ngaragaza hanze ko tubanye neza kandi imbere ububare ari bwose, numvaga maze kubirambirwa ntagishoboye kubaho nkina uwo mukino"

3."Nageze aho numva birananiye gukomeza kuba hagati, uruhande rumwe nari umugore unaniwe wihebye uhora ashaka gutabara urushako rwe, ariko kandi kurundi ruhande numvaga nshaka kongera kubaho mu mahoro, niyo mpamvu byarangiye nihisemo mpisemo amahoro yanjye"

4." Ubwo nibonagaho ko ntakiri njyewe wa nyawe, nsigaye mpisha ibyo ntekereza, nihindura uwo ntariwe kugirango ndebeko nakwirinda amakimbirane murugo, nibwo nafashe umwanzuro ko nkwiye kugarukira aho ntaribura burundu"

5."Njyewe nafashe umwanzuro ubwo nisanze nsigaye  numva mfite amahoro mugihe adahari tutari kumwe, mugihe atashye nkumva ndabangamiwe"

6.Njye nisanze ntagaciro ngifite, ibitekerezo byange ntawubyitaho, insinzi yanjye cg ibyo nagezeho akoresha uko ashoboye akabitesha agaciro, ndetse n' amarangamutima yanjye ntacyo yari akivuze kuriwe."

7.Numva naniwe guhora ambwirako ariko ateye buri gihe uko yambabazaga. Nagezaho numva nshiritse ubwoba bwo kuba natangira bundi bushya, aho gukomeza kubaho mbabaye ndemerewe."

8. Nabayeho igihe kinini nibwirango ahari reka nkomeze musobanurire ninginge, kugeza ubwo naje gusobanukirwa ko akora ibyo azi neza ko bimbabaza, ko gusa ntacyo bimubwiye ntacyo mvuze imbere ye kuburyo yahinduka."

9. "Naje gusanga ko umuntu turikumwe mpora nsaba ko yashyira mugaciro, akita kumubano wacu ko kuruhande rwe yumva aribyo byiza ndetse bimunyuze ngomba kuzahora mbaho ninginga nsabiriza ko yakwita kumuryango.

10. "Njyewe umunsi umwe nafashe akanya ndamwitegereza ndamureba mbona ko ntanakimwe nsigaje kumubwira, ko byose nabimazeyo kandi numvaga muri njye hatakirimo ububabare gusa, ahubwo numvaga harimo ubusa ntakintu gisigaye murinjye"

Ushobora kuba wibonye muri zimwe muri izi nkuru, nibyo ushobora kuba ukunda umuntu mubana, hari n' uburyo wifuzamo yakabaye yitwara, ariko ugasanga we siko abibona ntashaka no kubyumva, uko niko kuri k' umubano urimo, burya nibyiza ko wibwiza ukuri. Srcs Zee a women of purpose 

Community

Ibitekerezo (0)

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere!