Written teaching · Inyigisho

Ibanga ryo kugira urugo ruhesha Imana icyubahiro ah

BOHOKA
Ibanga ryo kugira urugo ruhesha Imana icyubahiro ah

Iyi nyigisho iraza kugufasha uburyo ushobora kubaka urugo rwiza kandi ruyobowe n'Imana icya Mbere ugomba kumenya nuko.

Dukeneye kubaho dufite kwizera Imana umurage wo kuduha ingo nziza 

✝️ *Ibyanditswe* ✝️

Zaburi 127:1

Imigani 14:11

Gutegeka kwa kabiri 11:11-12

Yesaya 54:10-17

2 Timoteyo 2:19

Imigani 11:29

2 Ngoma 16:9

Yesaya 59:21

Yesaya 60:17-22

Zaburi 112:1-2

Abafilipi 1:6

Abaheburayo 12:2

Matayo 7:24-27

Abaroma 10:11

Abaheburayo 11:6

Imigani 11:29


✝️ *Zaburi 127:1*

*1* Indirimbo ya Salomo y'Amazamuka. *Uwiteka iyo atari we wubaka inzu, Abayubaka baba baruhira ubusa*. Uwiteka iyo atari we urinda umudugudu, Umurinzi abera maso ubusa.


✝️ *Imigani 14:11*

*11* Urugo rw'umunyabyaha ruzasenywa, *Ariko ihema ry'umukiranutsi rizakomera*.


✝️ *Gutegeka kwa kabiri 11:11-12*

*11* Ahubwo igihugu mujyanwamo no guhindura kirimo imisozi n'ibikombe, kinywa amazi y'imvura.

12 *Ni igihugu Uwiteka Imana yawe yitaho, kandi Uwiteka Imana yawe ihora igihanze amaso, ihereye ku itangiriro ry'umwaka ikageza ku iherezo ryawo*.


✝️ Yesaya 54:10-17

10 *Imisozi izavaho n'udusozi tuzakurwaho, ariko imbabazi zanjye ntizizakurwaho, kandi n'isezerano ry'amahoro nagusezeranije ntirizakurwaho*." Ni ko Uwiteka ukugirira ibambe avuga.

*11* "Yewe urengana, ugahungabanywa n'inkubi y'umuyaga ntuhumurizwe, *amabuye yawe nzayateraho amabara meza, imfatiro zawe nzazishingisha safiro*.

12 *Iminara yawe nzayubakisha amabuye abengerana, kandi urugabano rwawe nzarushingisha amabuye anezeza*.

13 "*Abana bawe bose bazigishwa n'Uwiteka, kandi bazagira amahoro menshi*.

14 *Uzakomezwa no gukiranuka, agahato kazakuba kure kuko utazatinya, uzaba kure y'ibiteye ubwoba kuko bitazakwegera*.

*15* Ahari bazaterana ariko si jye uzaba ubateranije, *uzagukoraniraho wese azagwa ari wowe azize*.

*16* "Dore ni jye urema umucuzi uvugutira umuriro w'amakara agakuramo icyuma akoresha umurimo we, kandi umurimbuzi namuremeye kurimbura.

17 *Ariko nta ntwaro bacuriye kukurwanya izagira icyo igutwara, kandi ururimi rwose ruzaguhagurukira kukuburanya uzarutsinda. Ibyo ni byo murage w'abagaragu b'Uwiteka, kandi uko ni ko gukiranuka kwabo guturuka aho ndi." Ni ko Uwiteka avuga*.


✝️ 2 Timoteyo 2:19

19 *Nyamara urufatiro rukomeye rw'Imana ruracyahagaze, rwanditsweho iki kimenyetso ngo "Uwiteka azi abe*", kandi ngo "Umuntu wese uvuga izina ry'Uwiteka ave mu bidatunganye."


✝️ Imigani 11:29

29 *Utera imidugararo mu rugo rwe umurage we uzaba umuyaga*, Kandi umupfapfa azahakwa n'ufite umutima w'ubwenge.


✝️ 2 Ngoma 16:9

9 *Kandi amaso y'Uwiteka ahuta kureba isi yose impande zose, kugira ngo yerekane ko ari umunyamaboko wo kurengera abafite imitima imutunganiye*. Mu byo wakoze ibyo wabibayeho umupfu, uhereye none uzajya ubona intambara."


✝️ *Yesaya 59:21*

*21* Maze aravuga ati "*Iri ni ryo sezerano nsezerana na bo. Umwuka wanjye ukuriho n'amagambo yanjye nshyize mu kanwa kawe, ntibizatandukana n'akanwa kawe n'akanwa k'urubyaro rwawe, kandi n'ak'ubuvivi bwawe, uhereye ubu ukageza iteka ryose." Ni ko Uwiteka avuga*.


✝️ Yesaya 60:17-22

17 "*Mu cyimbo cy'imiringa nzazana izahabu, no mu cyimbo cy'icyuma nzazana ifeza. Mu cyimbo cy'igiti nzazana imiringa, no mu cyimbo cy'amabuye nzazana ibyuma. Amahoro ni yo azagutwarira, kandi gukiranuka ni ko kuzagukoreshereza ikoro*.

18 *Urugomo ntiruzongera kumvikana mu gihugu cyawe, ntihazaba gusenya no kurimbura aho ingabano zawe zigera hose, ahubwo inkike zawe uzazita Agakiza, n'amarembo yawe uzayita Ishimwe*.

*19* "Ku manywa izuba si ryo rizakubera umucyo, kandi ukwezi si ko kuzakubera umwezi, *ahubwo Uwiteka ni we uzakubera umucyo uhoraho, kandi Imana yawe ni yo izakubera icyubahiro*.

20 *Izuba ryawe ntirizarenga ukundi, kandi ukwezi kwawe ntikuzijima, kuko Uwiteka ari we uzakubera umucyo uhoraho, n'iminsi yawe yo kuboroga izaba ishize*.

21 *Kandi abantu bawe bose bazaba abakiranutsi, bazaragwa igihugu kugeza iteka ryose, bazaba ishami nitereye, umurimo w'intoki zanjye umpesha icyubahiro*.

22 *Umuto azagwira abe mo igihumbi, uworoheje azaba ishyanga rikomeye. Jyewe Uwiteka nzabitebutsa igihe cyabyo nigisohora*."


✝️ *Zaburi 112:1-2*

*1* Haleluya. *Hahirwa uwubaha Uwiteka, Akishimira cyane amategeko ye*.

2 *Urubyaro rw'uwo ruzagira amaboko mu isi, Umuryango w'abatunganye uzahabwa umugisha*.


✝️ *Abafilipi 1:6*

*6* Icyo nzi neza rwose ntashidikanya, *ni uko Iyatangiye umurimo mwiza muri mwe izawurangiza rwose, kugeza ku munsi wa Yesu Kristo*,


✝️ Abaheburayo 12:2

2 *dutumbira Yesu wenyine, ari we Banze ryo kwizera kandi ari we ugusohoza rwose*, yihanganiye umusaraba ku bw'ibyishimo byamushyizwe imbere ntiyita ku isoni zawo, yicara iburyo bw'intebe y'Imana.


✝️ Matayo 7:24-27

24 " *Nuko umuntu wese wumva ayo magambo yanjye akayakomeza, azaba nk'umunyabwenge wubatse inzu ye ku rutare*,

25 *imvura iragwa, imivu iratemba, umuyaga urahuha, byose byikubita kuri iyo nzu ntiyagwa, kuko yari ishinzwe ku rutare*.

*26* "Kandi umuntu wese wumva ayo magambo yanjye ntayakomeze, azaba ari nk'umupfapfa wubatse inzu ye ku musenyi,

*27* imvura iragwa, imivu iratemba, umuyaga urahuha, byose byikubita kuri iyo nzu iragwa, kandi kugwa kwayo kwabaye kunini."

✝️ *Abaroma 10:11*

*11* Kuko ibyanditswe bivuga biti "*Umwizera wese ntazakorwa n'isoni*. "


✝️ Abaheburayo 11:6

6 *ariko utizera ntibishoboka ko ayinezeza, kuko uwegera Imana akwiriye kwizera yuko iriho, ikagororera abayishaka*.


1️⃣ *UMURAGE NI IKI?*


HARI IMIRAGE MYINSHI; IYO AB'ISI BATANGA NK'AMAZU, IMODOKA, UBUTAKA, AMASHURI, ... ARIKO HARI N'UMURAGE IMANA YACU NZIMA ITANGA.


➡️ UMURAGE UVA KU MANA NI IBYO IMANA IDUSEZERANYA BYOSE TWEBWE ABAYO, IKABIDUHA, IKANABITUBITSA KUGIRA NGO BIZAKOMEZE NO KUBA MU BACU BAZADUKOMOKAHO BOSE BINYUZE MU KWIZERA.


2️⃣ *NI UWUHE MURAGE DUHABWA N'IMANA NK'URUGO IYO TUYIZEYE?*


UYU MURAGE NI WO DUSHINGIRAHO TWUBAKA INGO ZACU KUGIRA NGO ZIKOMERE KUKO ARI CYO IMANA IBA YAVUZE IZAKORA NITUYIZERA.


➡️ *IMWE MU IMURAGE NI*:


❇️ KUGIRA URUGO RWUBATSWE RUGAKOMEZWA N'IMANA

❇️ KUGIRA IGIHUGU/UBUTAKA UBARIZWAMO IMANA YITAHO

❇️ IMBABAZI N'AMAHORO Y'IMANA BIHORAHO

❇️ UBURINZI N'UBUTABAZI BW'UWITEKA

❇️ ABANA BACU BIGISHWA N'UWITEKA

❇️ GUHORANA N'UMWUKA WAYO N'IJAMBO RYAYO

❇️ IMANA ITUBERA UMUCYO N'ICYUBAHIRO

❇️ UMUTO ARAGWIRA AKAVAMO IGIHUMBI N'UWOROHEJE AKABA ISHYANGA

❇️ UMUGISHA W'UBURYO BWOSE NO KUGIRA AMABOKO MU ISI

❇️ UMURAGE WO GUKIRANUKA

❇️ GUSOHORA KW'AMASEZERANO YOSE

❇️ UMUGISHAW'UBWOKO BWOSE


3️⃣ *NI IKI GITUMA ABANTU BATAGENDERA MURI UYU MURAGE BASEZERANIJWE?*


✝️ *Imigani 11:29*

*29* Utera imidugararo mu rugo rwe umurage we uzaba umuyaga, Kandi umupfapfa azahakwa n'ufite umutima w'ubwenge.


KUKO UMWANZI SATANI ARWANYA URUGO, YAZANYE BYINSHI BITUMA INGO ZIDAHAGARARA BIGATUMA N'UMURAGE IMANA YABASEZERANYIJE BATAWUBAMO.


➡️ *UYU MUNSI TURABONA MU NGO*:


❇️ KUDAHA IMANA UMWANYA WAYO

❇️ GUTANDUKANA KW'ABASHAKANYE

❇️ UBUSINZI

❇️ GUCANA INYUMA N'IHOHOTERWA

❇️ ABANA B'IBIRARA

❇️ AMAKIMBIRANE

❇️ IBIGEZWEHO

❇️ GUHIRIMBANA KW'ABAGORE

❇️ AMARUSHANWA

❇️ AMAFARANGA(UMWUKA WA MAMONI)

❇️ AMADAYIMONI

❇️ IMYITWARIRE MIBI/KAMERE


*N.B*: IKIBABAJE NI UKO IBI, BIRI NO MU NZU Y'IMANA KUKO ABAKRISTO NTIBAGIFATA AMASEZERANO Y'IMANA NK' AY'UKURI KANDI ADAHINDUKA.


 4️⃣ *NI IKI TWAKORA KUGIRA NGO TWUBAKE INGO ZIKOMEYE KANDI ZIGENDERA MU MURAGE UWITEKA IMANA YATANZE?*


*A*) KWAKIRA AGAKIZA TUGAHA IMANA UMWANYA WAYO WA MBERE IKWIRIYE KUKO YO UBWAYO ARI YO YUBAKA URUGO.


*B*) KUGENDERA MU UBUZIMA BWEJEJWE KUKO UTERA ATABONA IMANA KANDI KWERA NI IMBARAGA KURI TWE ZITUMA TUNESHA IMYAMBI Y'UMWANZI SATANI.


*C*) KUBOHOKA BYUZUYE KUGIRA NGO AMASEZERANO Y'IMANA YOSE ABONE UKO ABA IMPAMO MU BUZIMA BWACU NTACYO UMWANZI ATURIGANYA.

*D*) KWIYEGURIRA IMANA NK'UMURYANGO, MU RUKUNDO N'UBUMWE KUGIRA NGO BIHESHE IMANA UBURENGANZIRA KU BYACU BYOSE BITYO YIHESHE ICYUBAHIRO MURI BYOSE ATUGIRIRA NEZA.


*E*) KUGENDERA MU MAHAME N'IJAMBO RY'IMANA TURYATURA KANDI DUHARANIRA KURIBAMO UMUNSI KU WUNDI KUKO IMANA YASEZERANYIJE KO NITUYIZERA(NITUGENDANA NA YO) TUTAZAKORWA N'ISONI.

➡️  *IMANA YACU NI UMUBYEYI WUZUZA INSHINGANO ZE BITYO RERO NTASHOBORA*:

❇️ Kugutererana

❇️ Kukwibagirwa

❇️ Kugukuraho amaboko

❇️ Kuguhemukira

❇️ Kukureka

❇️ Kukugirira nabi

Community

Ibitekerezo (0)

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere!