Murukundo cg murushako ushobora kuba ubayeho nk' impumyi|| ibintu 10 nuko wabyirinda😍
Urukundo ntabwo rukwiye kuguhindura impumyi, ushobora gukunda ariko kandi ukakirako mugenzi wawe adashobotse, ukwiye ibyiza, umubano urimo ariwo kukwangiza. Niba hari umwanzuro
1.Ukunda kuvugira amakosa ya mugenzi wawe n' imyitwarire ye mibi kuko umukunda. Aragusuzugura, arakubeshya kenshi, agukoza isoni cg akakubabaza ariko uhora usobanura, ugerageza kumuvugira ndetse werekana n' impamvu yitwara gutyo.
2.Ibibi agukorera uhamya ko ariko ateye. Aragutuka, aragusuzugura, agutesha agaciro, wowe ukabwira abantu ko ariko yimerereye ariko ateye kandi ntacyo wabikoraho.
3.Yagutoje kwihanganira no kumubabarira ibintu, mbere mubuzima bwawe wajyaga uvuga ko utakwihanganira. Aguca inyuma, ni umunyabinyoma, agukina udukino dutandukanye, agasuzuguro, kuguhohotera, akagambane, byose ukabirenza amaso nkaho utabibona.
4.Wamaze kuba umuvugizi we cg se avocat. Iyo bakubwiye ibyo yakoze aho kubaza impamvu yabikoze, nuko byagenze ahubwo utangira kumuvugira ko ubwo yari yarakaye, ko ariko yaciye mubuzima bukomeye mubwana bwe, ko yari yasinze, mbese buri kimwe akoze uba witeguye kumuvugira.
5.Urenza amaso ukirengagiza uburyo afatamo abantu bo hanze yaba abaserva arabatuka, asuzugura abantu atazi, agira amanyanga mubyo akora, ariko buri gihe ukibwirako wowe utandukanye nabo, kuko mwashakanye.
6.Uhora wibwira muri wowe ko uko ukomeza kumwereka urukundo rwinshi, azageraho agahinduka. Ukomeza wibwira ko mubanye yahinduka, nimubyara se azahinduka, nabona urukundo ukomeza kumukunda azahinduka. Nibyo abantu barahinduka ariko bahinduka kuko babitekerejeho bakifatira umwanzuro, ntabwo bahinduka kuko beretswe urukundo rwinshi.
7.Uhorana ubwoba bwo kuba watakaza mugenzi wawe kuruta kwitakaza wowe ubwawe. Urabizi neza ko uwo mubano wamaze kwangiza amahoro yawe, ariko iyo utekereje kuwuvamo wumva ari nk' urupfu, ibyiza ari uko wakomeza kubaho mu mubabaro. Mbese byose wararekuye nta mipaka, nta kubahwa, nta ndangagaciro cg umunezero ukigira.
8.Wumva warahindutse utazi uwo usigaye uriwe. Wize kubeshya kubera we, kumuhishira, guhangana nabashaka kuvuga uko ari, mbese usigaye ukora ibintu wangaga urunuka kubera we. Ubyita kumubera umwizerwa ariko n' ukwiyanga no kutiha agaciro ngo wumveko ukwiye kwibanza mubuzima.
9.Mubyukuri ntiwitaye kuwo ariwe, ahubwo uhora witeze uwo ashobora kuzaba we. Ntushaka kubona ibyo akora, ahubwo uhora utekereza kuwo nahinduka azaba we, ibintu ushobora kutazigera ubona. Ukuri imbere ntumwitayeho, hari undi ufite mubitekerezo ukunda ushaka kuzabona.
10.Igisekeje nuko abaye ari inshuti yawe bimeze gutyo, waba waramaze kumusaba guhunga akiruka, ariko kuko ari umubano wawe ukomeza gushakisha buri munsi impamvu zatuma mutarekana.
Urukundo ntabwo rukwiye kuguhindura impumyi, ushobora gukunda ariko kandi ukakirako mugenzi wawe adashobotse, ukwiye ibyiza, umubano urimo ariwo kukwangiza. Niba hari umwanzuro mwiza ukwiye gufata mubuzima, ni uguhagarika kuvuganira no gutiza imbaraga ibikwangiza wowe ubwawe.

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere!