Written teaching · UMURYANGO

urukundo rwonyine ntabwo rwubaka urugo ruhamye Ukwiye kuzirikana ibi 7 mbere yo gushaka

BOHOKA
urukundo rwonyine ntabwo rwubaka urugo ruhamye Ukwiye kuzirikana ibi 7 mbere yo gushaka

urushako ruzorosora ndetse rugashyira hanze ingeso zawe. Byaba uko witwara, intege nke zawe, ibikomere ufite utabashije gukira, niba uri nyamwigendaho, ndetse

Urukundo ni rwiza kandi n' ingenzi cyane, ariko urukundo rwonyine ntabwo rwubaka urugo ruhamye.

1.Kimwe mubintu ukwiye gusobanukirwa nuko urushako ruzorosora ndetse rugashyira hanze ingeso zawe. Byaba uko witwara, intege nke zawe, ibikomere ufite utabashije gukira, niba uri nyamwigendaho, ndetse urushako ruzakugaragaza niba uri umuntu ujenjetse udakuze muburyo bw' amarangamutima.

2.Ikindi ukwiye kumenya nuko urukundo mufitanye hari aho rutagera, hari ibyo rudakora, mushobora kuba mukundana rwose ndetse cyane, ariko ugasanga ntimubasha gukorana ibiganiro muburyo bukwiriye, ntimuhuza muburyo bwo gucunga amafranga, cg no kwikemurira ibibazo ugasanga rimwe na rimwe bibagora.

3.Guhitamo uwo mushakana nabyo ningenzi cyane. Hashobora kubaho rukuruzi hagati yanyu kuburyo umwe yiyumvamo undi ariko imiterere y' umuntu ningenzi cyane kugirango mubashe kubakana urugo ruzaramba.

4.Ikindi abantu benshi badatekerezaho iyo bakiri mumunyenga wo gukundana, nuko murushako rwabo hari igihe kigera bagahura n' ibihe bikarishye. Hari ubwo haza ibihe by' ubukene, umunaniro ukabije,  ibihe by' uburakari, ibihe aho ibintu bisa naho mbyanga, guhemukirwa na mugenzi wawe, aba bombi bagomba kwitegura no gutekereza uko bakwiye kwifata mbere yuko ibihe nkibi bibageraho.

5.Mwembi kandi mugomba kuzirikana uko muzabana n' imiryango muturukamo. Nibyo muzaba mushakanye mwembi ariko abo mufite icyo mupfana, nabandi babakikije mugomba gutekereza uburyo bwiza muzakomezanya nabo, mushyiraho imbibi kugirango umubano wanyu utekane.

6.Ikindi nuko mutakagombye guhagarika kwa guteretana cg kureshyana hagati yanyu ngo nuko mwamaze kubana. Urushako ntabwo rusobanuye ngo twamaze kubana byararangiye, oya ahubwo ya magambo meza, byabiganiro biryoshye, kwishimirana, kubabarirana no gutuma mugenzi wawe yumva akunzwe biba bigomba gukomeza.

7.Ntabwo wari ukwiriye kwibaza gusa ngo ese uyu umuntu ndamukunda? Ahubwo itegereze urebe niba mwakubaka rukaramba, niba habaye ikibazo mwafatanya kugikemura hamwe, niba koko wamugirira ikizere kuburyo mufatanya ubuzima bw' ahazaza.

Mbere y' uko uzamura akaboko usezerana, uvuga ngo ndabyemeye, wari ukwiye kuba witeguye neza mumutima wawe ko uhinduye ubuzima, ugiye gufatanya na mugenzi wawe mukubaka, kurusha kwishimira ibirori by' umunsi umwe gusa. Src: Zee a women of purpose.

Community

Ibitekerezo (0)

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere!