Uwineza Vava (Diane) wahoze ari umugore wa Yampano nubwo babanaga batarashyingiranywe yavuze kuri yampano ibintu bikomeye
Ubwo urukiko rwafataga umwanzuro wo kumufunga iminsi 30 y'agateganyo tariki 9 Kamena (June), rwagaragaje ko muri ibyo byaha, bitatu birimo kwangiza ikintu cy'undi, gukubita no gukomeretsa ndetse no kunywa urumogi bifitiwe ibimenyetso
bihagije
Uwineza Vava (Diane) wahoze ari umugore wa Yampano nubwo babanaga batarashyingiranywe, yatangaje ko yifuza ko Uyu muhanzi ahabwa ubutabera nyuma yuko
yamubabariye ndetse hakaba hari n'impapuro zigaragaza ko yari yaratangiye Urugendo Romeo kureka ibiyobyabwenge. Mbibutsa ko Yampano yatawe muri yombi ku itariki ya 16 Gicurasi (May) 2026. Yari akurikiranweho ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa ku bushake, gukoresha ibikangisho, kwangiza ikintu cy'undi, kunywa ibiyobyabwenge, ubwinjiracyaha ku cyaha cy'ubwicanyi no gufunga umuntu mu buryo bunyuranyije n'amategeko.
Ubwo urukiko rwafataga umwanzuro wo kumufunga iminsi 30 y'agateganyo tariki 9 Kamena (June), rwagaragaje ko muri ibyo byaha, bitatu birimo kwangiza ikintu cy'undi, gukubita no gukomeretsa ndetse no kunywa urumogi bifitiwe ibimenyetso bihagije kandi bikomeye bituma akurikiranwa afunzwe by'agateganyo.
Ku cyaha cyo gufungirana umuntu mu buryo bunyuranyije n'amategeko, ubwinjiracyaha ku bwicanyi ndetse n'icyaha cyo gukoresha ibikangisho, urukiko rwasanze nta mpamvu zikomeye
cyangwa ibimenyetso bihagije byabonetse byatuma akomeza kubikurikiranwaho. Mu iburanisha ryo ku itariki 2 Kamena (June) 2026, Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Yampano ko aburana afunze iminsi 30
y'agateganyo. Icyo gihe we yari yaburanye asobanura uko ibyaha byose akurikiranyweho byagiye bigenda ndetse bimwe arabyemera, anavuga ko we n'umugore we bari barabiganiriyeho aramubabarira, ndetse asaba ko byashingirwaho akaburana adafunze mu gihe cy'iminsi 30.
Urukiko rwatesheje agaciro imbabazi z'umugore n'ibindi byose Yampano yari yasobanuye, rwanzura ko azaburana urubanza nyirizina afungiwe mu Igororero rya Nyarugenge. Src: social media

Amazing yarenze inkombe iyo byamaze kugera muri RIB biba bigoye gs Imana izamufashe ishene icike